Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’igihugu cy’u Busuwisi bashyize umukono ku masezerano y’imyaka 15 mu mushinga ugamije kubaka ibigo by’amashuri atanga ubumenyingiro uzatwara miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika.
Nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, ari nawe wari uhagarariye Leta y’u Rwanda mu gushyira umukono kuri aya masezerano, Albert Nsengiyumva, icyiciro cya mbere kizamara imyaka itatu, gitangirire mu Ntara y’Iburengerazuba.
Nsengiyumva yagize ati,“mu gihe turimo dutangira gahunda y’Imbaturabukungu, icyiciro cya II (EDPRS II), hakenewe ubumenyi buganisha ku murimo, aho umuntu azajya arangiza ahita akora, iyi gahunda igiye gutangirana n’Uturere 5 harimo Nyabihu, Karongi, Rutsiro, Nyamasheke ndetse na Ngororero; nta wavuga ku iterambere ry’igihugu yirengagije guteza imbere ubumenyi cyane cyane buganisha ku guha imirimo urubyiruko.”
Nsengiyumva yakomeje avuga ko nubwo u Busuwisi ari igihugu gito kandi cyahoranye amikoro adahagije, ubu cyabashije kwiteza imbere binyuze mu gufata abaturage bacyo nk’umutungo w’ibanze, aho bahawe ubumenyingiro, bityo ibi bikaba byabera u Rwanda urugero.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Celestin Kabahizi, asanga amashuri atanu agiye kubakwa muri utu Turere 5 twavuzwe haruguru agiye kugira uruhare rukomeye mu kubaka ubushobozi bw’urubyiruko rwo muri iyi Ntara by’umwihariko ndetse n’ahandi muri rusange.
Igihugu cy’u Busuwisi cyiyemeje kuzakomeza gutera inkunga u Rwanda, atari gusa mu gutanga ubumenyi buganisha ku murimo, ahubwo barateganya no kuzatera inkunga ibikorwa bitandukanye harimo ibijyanye n’ubuzima, amazi, isukura n’ibindi.
Ngo u Rwanda nka kimwe mu bihugu bidakora ku nyanja, kizatezwa imbere n’ubumenyingiro, aho abaturage bazajya bashobora kwiga ibijyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Izuba Rirashe
Recent Comments