Robert Mugabe uherutse kongera gutorwa kuyobora Zimbabwe, yavuze ko abantu bahitiyemo icyo bifuza bakoresheje demokarasi.
Yavuze ko ishyaka rye rya ZANU-PF, ritazasubira inyuma.
Mu ijambo rye rya mbere nyuma y’ayo matora, Perezida Mugabe yahakanye ibivugwa n’uruhande rutavuga rumwe na leta, y’uko yibye amajwi.
Yababwiye ko niba badashaka kwemera ibyavuye muri ayo matora, bahitamo kujya kwimanika.
Mugabe yavuze ko hatozongera kuba gusangira ubutegetsi nkuko byagenze nyuma y’amatora yaranzwe n’imvururu yo muri 2008.
Moragan Tsvangirayi, umuyobozi w’ishyaka MDC, ritavuga rumwe na leta, yanze kwitabira ibirori byo kwizihiza umunsi w’intwari aho Mugabe yavugiye iryo jambo.
Tsvangirai yagejeje mu rukiko ikirego kigaragaza ubujura bwakozwe muri ayo matora.
Perezida Mugabwe yabonye amajwi arenga 60%.
Urukio rushinzwe itegeko nshinga rufite igihe cy’ibyumweru 2 kugira ngo rube rwafashe icyemezo ku kirego cyatanzwe n’ishyaka MDC.
Ariko umunyamakuru wa BBC aravuga ko bishoboka ko ikirego cya MDC kitazahabwa agaciro kubera ko abacamanza benshi bari muri urwo rukiko bashyigikiye Mugabe.
Sources : BBC News
Recent Comments