UBM News ads
Monday, October 2, 2023
No menu items!
UBM News ads

Menya hano ivyo Barack Obama yavuze kuvyerekeye indege ya ” Malaysia Airlines ” iheruka kuraswa.

UBM News ads

Umukuru w’Amerika, Barack Obama yavuze ko ibimenyetso bigaragaza ko indege ya Malaysia Airlines yaguye mu burasirazuba bwa Ukraine, yarashwe n’igisasu cya misile kirasiwe mu gace kagenzurwa n’impirimbanyi zegamiye k’Uburusiya.

barack-obama-smiling

Prezida Obama yavuze ko ari agahomeramunwa kandi ko izo mpirimbanyi zabonye inkunga y’Uburusiya irimo intwaro zihanura indege.
Umukuru w’Amerika yasabye ko imirwano ihita ihagarara, kugirango habe iperereza mpuzamahanga.

Abantu hafi 300, abarenga icya kabiri bakomoka mu Buhorandi, bapfiriye mu ndege yavaga Amsterdam yerekeza I Kuala Lumpur igwa mu burasirazuba bwa Ukraine, hafi y’umupaka w’U Burusiya. Ibisigazwa byayo binyanyagiye ku mbuga iri mu gace kagenzurwa n’abarwanyi bashyigikiwe n’u Burusiya.
Umuryango wo gutabarana mu bihugu by’u Burayi OSCE wavuze ko abarwanyi bari bemeye ko abashinzwe iperereza bahagera ntankomyi.

Impirimbanyi zishyigikiye Uburusiya ziravuga ko zizemerera abapererezi mpuzamahanga kuza gukora iperereza.
Umuyobozi mukuru w’urwego rw’umutekano muri Ukraine atangaza ko ibiganiro byo kuri telefoni byagaragaje ko abarwanya ubutegetsi aribo bakoze icyo gitero, ariko bo bakabihakana.

RELATED ARTICLES
UBM News ads
- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments