Umuhanzi mu njyana ya R&B Butera Jean d’Arc uzwi ku izina rya Knowless yemeza ko akunda abasirikare cyane ndetse ko nawe bishobotse yajya ku rugamba.
Knowless yatangaje ko impamvu imwe yamuteye gukora indirimbo ye ikunzwe cyane muri ino minsi ariyo yise Ninkureka ngo harimo ndetse no kubera uburyo akunda mo abasirikare kugeza ubwo yumva ko nawe yazibera umusirikare.
Muri bimwe bigaragara muri iyi ndirimbo harimo ubutumwa ahanini buhumuriza abategarugori baburira abagabo babo ku rugamba. Knowless yemeza ko ubu ari ubutumwa yari amaranye iminsi.
Abajijwe kucyo atekereza ku kuba yashinga urugo, Knowless yavuze ko abiteganya cyane gusa ngo aracyafite inshingano agomba kubanza yuzuza kugirango azabone uko yitunga ndetse agafasha n’umuryango we kubaho neza kimwe n’abazamukomokaho.
Yemeza ko kandi gushaka umuryango ari ngombwa kuko ngo mu buzima umuntu aba akeneye uwamufasha ndetse kandi ngo inzira ye kubyerekeye kuba yashinga urugo yo ngo iracyari ndende.
Recent Comments