Sunday, May 28, 2023
HomeNewsPerezida Kagame mu kunamira nyakwigendera Meles Zenawi

Perezida Kagame mu kunamira nyakwigendera Meles Zenawi

Perezida Paul Kagame arifatanya n’abandi bakuru b’ibihugu nk’u Burundi, Somalia, Sudani na Ethiopia mu nama yo ku rwego rwo hejuru yiga ku mutekano muri Afurika itangira uyu munsi i Bahir Dar muri Ethiopia.

Perezida Kagame biteganyijwe ko ageza ijambo ku bazaba bari muri iyi nama harimo no kunamira uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, nyakwigendera Meles Zenawi.
kagame
Iyi nama y’iminsi ibiri izabera ku nkengero z’Ikiyaga cya Tana, iritabirwa n’abayobozi bakuru muri za guverinoma basaga 80 ndetse harimo n’impuguke ku mugabane w’Afurika mu gukomeza gushakira ibisubizo ibibazo byugarije uyu mugabe harimo iby’’umutekano.

Uyu mwaka iyi nama iziga ku guca ibyaha bikomeye bibera kuri uyu mugabane harimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ikoreshwa ry’intwaro mu buryo butemewe, icuruzwa ry’abantu, guhiga aho bitemewe, gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, n’ibindi; ibi byemezwa na The New Times.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa gatanu i Addis Ababa, Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Umutekano wa Tana, wigeze kuba Perezida wa Nigeria, Olesegun Obasanjo yavuze mu bindi bizibandwaho by’umwihariko mui iyi nama harimo gushakira umuti ikibazo cy’amakimbirane akunze guhuza abaturage ku mipaka y’ibihugu bitandukanye.

Yasabye ibihugu by’Afurika gutanga umusanzu wabyo mu kwishakira amahoro arambye ndetse no kubaka umugabane urangwa n’ituze n’iterambere.

Iyi nama y’ihuriro rya Tana yaje ari umwanzuro wavuye mu yinsi nama ya Tripoli yavuze ko umugabane w’Afurika wafata iya mbere mu kwishakira umuti w’ibibazo uhura nabyo.

Must Read