ijambo ry'Imana

Ibintu bidasanzwe wokorera umukunzi wawe bikamwereka ko umukunda vyukuri (Igice ca kabiri)

on

Mu gice cya mbere cy’iyi nkuru isobanura ibintu wakora mu kugaragariza uwo mwashakanye ko umukunda nyabyo, twari twagarutse ku mbaraga z’amagambo yo gushima mu kubaka urukundo rw’abashakanye. (SOMA IGICE CYA MBERE HANO: Ibintu wakora mu kugaragariza uwo mwashakanye ko umukunda nyabyo (Igice cya mbere). Muri iki gice cya kabiri turareba izindi ngingo za ngombwa mu kubaka urukundo n’imibanire myiza hagati y’abashakanye.

Uretse amagambo yo gushimira hagati y’abashakanye, ikindi cy’ingenzi ku bashakanye ni ukuvuga amagambo meza kandi ukanamenya kuyavuga mu buryo bwiza, ukagenzura uririmi rwawe mu gihe ubwira uwo mwashakanye kuko abashakanye ari ngombwa kuvugana amagambo yuzuye urukundo, ari nayo mpamvu ubanza kugenzura amagambo ugiye kubwira mugenzi wawe kandi n’uburyo ugomba gukoresha mu kuyamubwira ukabwitondera kuko akenshi iyo utabyitondeye bishobora kugabanya ikigero cy’urukundo uwo mwashakanye agukunda cyangwa se bikagusenyera.

Burya hari amagambo amwe ariko asobanurwa mu buryo butandukanye bitewe n’uburyo uyavuzemo. Urugero uvuze ngo Ndagukunda undi akavuga ngo Ndakwikundira, bijya gusobanura kimwe ariko ubibwirwa abona ko kimwe kirimo akarusho.

Ikindi kandi amagambo avuzwe mu ijwi ryo hejuru cyangwa se amagambo agaya ntabwo agaragaza urukundo ahubwo aba yerekana kumucira urubanza cyangwa kumwereka ko yaciye inka amabere. Uburyo uvuga ubwira umugabo wawe cyangwa umugore wawe biba ari ngenzi cyane. Bibliya itubwira ko “amagambo yoroheje yegizayo uburakari”.

Mu gihe umugabo wawe cyangwa umugore wawe yarakaye cyangwa afite ibyamutesheje umutwe (stress), ntukamwongerere umuriro ahubwo mubwize ijwi ryoroheje. Kandi niba hari icyo wakoze kibi kuri we, biragusaba kumusaba imbabazi kandi ukabyihana ubwawe ukanatera intambwe yo kumwegera ukamusaba imbabazi utitaye ku cyubahiro cyawe kuko ikiba kigamijwe ni ukurangiza icyo kibazo ntabwo ari ukwerekana uko wowe ubibona. Ibyo nibyo byerekana gukura mu rukundo.

Urukundo ntabwo rugarura amakosa yashize kuko nta n’umwe umeze nka malayika. Muri buzima bw’abashakanye ntabwo igihe cyose dukora ibintu neza cyangwa mu buryo bwiza, ntabwo dushobora gusiba ibyashize ahubwo kimwe dushobora gukora ni ukwihana kandi tukemera ko atari byiza tugahanga amaso iby’ahazaza. Dushobora gusaba imbabazi kandi tukagerageza gukora ibitandukanye n’ibyashize mu gihe kiri imbere. Iyo umwe ahisemo ubutabera (Justice) kandi agashaka ko yisyhurwa ibyo yakorewe urukundo ruba rubaye ikidashoboka.

Iyo umwe ahisemo kubabarira mugenzi we, urukundo rurakomeza kandi rukongera rukabyuka. “Kubabarira niyo nzira urukundo runyuramo”. Hari imvugo cyangwa intekerezo zigaragaza uko kutihangana no kutababarira, izo zikaba zisenya urugo mu buryo bworoshye.

Muri izo twavugamo: ”Siniyumvisha ukuntu wabikoze, ndumva ntazabyibagirwa, ntushobora kumva uko wambabaje, Sinshobora gukomeza kubana nawe nibikomeza gutya; N’iyo wampfukamira gute sinzi ko nshobora kukubabarira…”

Ayo magambo yose ntabwo ari amagambo y’urukundo, ikintu cy’ingenzi kandi cyiza ni ukureka ibyo byakubabaje bibi bikaba amateka. Nibyo byarabaye kandi byarakubabaje kandi biracyakubabaza ariko icy’ingenzi ni ukubisabira imbabazi kandi ugatanga izo mbabazi.

Nk’uko nabivuze haruguru ntushobora gusiba ibyashize ariko ushobora kubyemera nk’amateka ntukomeze kubyubakiraho. Dukeneye guhitamo kubaho uyu munsi tubohotse kubyo twakoze ejo hashize. Kubabarira ntabwo ari uko wiyumvamo cyangwa umerewe ahubwo KUBABARIRA nicyo usabwa gukora nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga. Ni uguhitamo kwerekana impuhwe ntabwo ari ukugumana ibyo wakorewe ubikoresha mu guhangana n’uwabigukorereye.

Kubabarira ni uburyo bwo kwerekana urukundo ugira uti: (Ndagukunda , I love you, Je t’ aime, Nakupenda.) bishaka kuvuga ngo “Nkwitayeho kandi mpisemo kukubabarira, ntabwo nzongera kwemera ko bigaruka kuri twe, ndizera ko ibi bitubayeho tuzabyigiraho, ntabwo waciye inka amabere kubera biriya byatubayeho. Uri umutware wanjye cyangwa se uri umufasha wanjye kandi twese tugiye gukora urugendo rushya duhereye hano”

Iri jambo muritegurirwa kandi mukarigezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Tel: +14128718098
Email: estachenib@yahoo.com

Recommended for you

7 Comments

  1. gamefly free trial

    June 2, 2019 at 1:40 am

    magnificent submit, very informative. I’m wondering why the other experts of this sector do not
    understand this. You should proceed your writing.
    I am confident, you’ve a huge readers’ base already!

  2. gamefly free trial

    June 5, 2019 at 4:26 am

    Hi there, i read your blog from time to time
    and i own a similar one and i was just wondering if you get
    a lot of spam responses? If so how do you protect against
    it, any plugin or anything you can advise? I get so much
    lately it’s driving me mad so any assistance is very much
    appreciated.

  3. gamefly free trial

    June 6, 2019 at 6:01 am

    Good post however I was wanting to know if you could write a litte more on this topic?
    I’d be very grateful if you could elaborate a little
    bit further. Cheers!

  4. gamefly free trial

    June 7, 2019 at 3:48 am

    What a material of un-ambiguity and preserveness of precious experience concerning unpredicted emotions.

  5. quest bars cheap

    June 15, 2019 at 4:06 am

    I’m gone to convey my little brother, that he should also
    go to see this webpage on regular basis to get updated from latest news update.

  6. 457F3C47-96BA-479F-926C-9F292B9DB1DA

    June 17, 2019 at 6:44 am

    I and also my guys have been reading the great tricks found on the website then then I had an awful feeling I never thanked the web site owner for those tips. These women were absolutely glad to study them and have now quite simply been taking pleasure in them. Appreciation for simply being so helpful and for deciding upon these kinds of nice topics millions of individuals are really desperate to discover. My personal honest regret for not saying thanks to you sooner.

  7. tinyurl.com

    June 17, 2019 at 1:15 pm

    Superb post however , I was wanting to know if you could write a litte more on this topic?
    I’d be very thankful if you could elaborate a little
    bit more. Thank you!

Leave a Reply

Your email address will not be published.