Tuesday, May 30, 2023
HomeLoveIbimenyetso vyakwereka ko umukunzi wawe ariko aragenda ahinduka buhoro buhoro.

Ibimenyetso vyakwereka ko umukunzi wawe ariko aragenda ahinduka buhoro buhoro.

Bijya bibaho ko ukundana n’umuntu igihe kikagera ntabe akikwiyumvamo ariko akabura uko abikubwira bitewe n’intera mwari mugezeho mu rukundo.

Iki gihe rero hari ubwo ibimenyetso aribyo byivugira. Ni byiza rero kumenya no kugenzura imihindagurikire y’ibimenyetso by’umukunzi wawe. Dore ibyo bimenyetso byakwereka ko umukunzi wawe atakikwiyumvamo uko bisanzwe:

hqwallpapers-lovers-1280x800

1. Kuba umukunzi wawe atakigira ubushake bwo kuvugana na we

Ubusanzwe iyo ufite umuntu ukunda kandi wiyumvamo cyane, ntushobora gutuza utazi uko ameze, amakuru ye, aho ari n’ibindi nk’ibyo. Mu gihe rero umukunzi wawe ubona atagishishikajwe no kuvugana nawe byaba imbonankubone cyangwa kuri telefone, nyamuneka uzarusheho kugira amakenga.

2. Kuba atagishaka kukwereka no kukubwira ibyiyumviro bye

Umuntu utakikwiyumvamo uzasanga adashobora kukubwira ko agukumbuye, ko agukunda, ko afite ibibazo… Mbese azaguha umwanya n’agaciro gake mu buzima bwe.

3. Ntakifuza kuba hamwe na we cyangwa kugendana na we

Azagerageza kukwima umwanya wo kuba hamwe nawe ndetse nunagira ukundi ubigenza wenda ukamusanga nko ku kazi umutunguye uzabona ko atakwitayeho ndetse atanishimiye ko muri kumwe.

4. Uzabona atakikwisanzuraho nka mbere

Niba usigaye ubona yikandagira imbere yawe ndetse anifata nk’umunyamahanga imbere yawe, wizuyaza tangira kubigiraho amakenga! Niba mwajyaga muganira mugatera urwenya mugaseka, azatangira kuvuga make rwose wumve ko atakiri umwe mwasekaga.

5. Uzabona atagishaka kuganira nawe ibiganiro byihariye by’abakundana

Ibijyanye n’urukundo rwanyu cyangwa ahazaza harwo uzabona bitamushishikaje, nimujya no kubivugaho usange arashaka ko muhindura ibiganiro mukivugira iby’ubuzima rusange bisanzwe.

6.Azatangira kujya akwiyenzaho akomeza ibidakomeye

Niba hari agakosa gato uguyemo uzumva yakagize karekare cyane ndetse adashaka no kumva ibisobanuro byawe. Uzabona kandi ko nta mbabazi cyangwa kukwihanganira akugaragariza, ahubwo ubone yakweretse ko udashobotse kandi wenda ari akantu gato.

7. Uzabona atakiguha agaciro mu maso ye

Haba igihe muri kumwe ndetse no muri gahunda ategura, uzabona ko ataguha agaciro, akwereke ko atari ngombwa ko umenya gahunda azajyamo cyangwa ibikorwa ateganya imbere he, nimuba munari kumwe ubone ko atari kugufata nk’ufite agaciro imbere ye.

8. Uzabona atakigira ubushake bwo kukwiyegereza

Niba akorera cyangwa atuye kure yawe, uzasanga ahorana impamvu na gahunda zitarangira zituma mudashobora kubonana, ndetse no kukwandikira no kuguhamagara abigabanye akwereka ko abura umwanya cyangwa ubushobozi.

9. Uzabona atagishaka ko bagenzi be, abavandimwe be n’ababyeyi be bamenya ko mukundana

Niba musanzwe mukundana bizwi n’inshuti n’abavandimwe, uzasanga umuntu utakikwiyumvamo adashaka ko hari indi nshuti ye cyangwa abandi bagenzi be bamenya ko mukundana kandi n’abo azi basanzwe babizi ntazifuza ko babiganiraho cyangwa ngo bamubaze amakuru yawe.

10. Azagerageza kukwereka ko ntakitagenda ariko kuko bitamurimo azajya yivamo

N’ubwo akwereka ibi bimenyetso byose, ntazashaka kukwereka ko hari ikitagenda ndetse nunamubaza azakubwira ko nta kibazo na gito gihari. Nk’uko umutima ukunda utajya wihishira ariko, n’umutima utagifitiye urukundo uwo wakundaga nawo ntiwakwihishira nyine nugira amakenga uzabona ko amazi atari yayandi.

Posted by UBM News in RWANDA

Must Read