Umuhanzi Auddy Kelly afatanyije na Group ye ndetse nabakunzi be batandukanye, bafashije umupfakazi uwimbabazi dorcas n’imfubyi basizwe iheruheru batuye mu murenge wa muhima
Nkuko igitekerezo cyazanywe nabakunzi b’umuhanzi Audy kelly uzwi mu indirimbo zitandukanye akaba yaracyakiriye neza ndetse abasha no gufatanya mu uburyo bwo gutegura iki gikorwa cy’umutima mwiza hamwe nabagenzi be.
Auddy kelly yagize ati ” nasuye umupfakazi mperekejwe na groupe yange ya facebook akaba ari nayo yazanye igitekerezo, twamuhaye imifuka y’amakara yo gucuruza kubera ntacyo yakoraga hamwe n’ibyatunga urugo harimo imifuka y’umuceri, ibishyimbo, amavuta, isukari, ifu y’igikoma n’ibindi bitandukanye harimo n’ibikoresho byo mu rugo akaba atuye mu murenge wa muhima akagari ka rugenge umudugudu wa rugenge”